Roho nzima mu mubiri muzima

Roho nzima mu mubiri muzima Mubyo unyuramo byose ujye wiragiza Imana Nyagasani"

20/03/2026
16/12/2023

*Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu*

*16 Ukuboza 2023*

*Icyumweru cya 2 Cy`Adventi*

*Abatagatifu twizihiza:* Adélaïde, Evrard, Bean, Albine

*Isomo rya Mbere*

*Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 48,1-4.9-11)*

Nyuma hadutse umuhanuzi Eliya, aza ameze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. Yabaterereje inzara, irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka. Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose. Mbega Eliya, ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe? wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana; wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo, bityo amazu ya Yakobo agasubirana. Hahirwa abazakubona, kimwe n’abasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho nta sh*ti.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

*ZABURI*

Zaburi ya 80 (79), 2ac.3b, 15-16a, 18-19

Inyik *Mana tuzahure, ubengeranishe ikuzo ryawe maze dukire!*

Mushumba wa Israheli, tega amatwi,Wowe wicaye hejuru y’ Abakerubimu, Garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire ugaruke, urebere mu ijuru witegereze, maze utabare uwo muzabibu, urengere igishyitsi witereye.

Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye Kuri ya Ntore yawe ishyigikiwe n’ukuboko kwawe, uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga. Bityo ntituzongera kuguhungaho, uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe.





**



*Isomo rya Kabiri*

**



*Ivangili*

*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo(Mt 17,10-13)*

Muri icyo gihe, 10abigishwa babaza Yezu bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza ? » 11Arabasubiza ati « Ni koko, Eliya azaza kandi atunganye byose ; 12ariko mbabwire : Eliya yaraje nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi

15/12/2023

*Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu*

*15 Ukuboza 2023*

*Icyumweru cya 2 Cy`Adventi*

*Abatagatifu twizihiza:* Nino, Suzanne

*Isomo rya Mbere*

*Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 48, 17-19)*

17Avuze atya Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli, uwagucunguye: Ni jye Uhoraho Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro, nkakuyobora mu nzira unyuramo. 18Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi, n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja ; 19urubyaro rwawe rwari kuzangana nk’umusenyi, abagukomokaho bakangana nk’urusekabuye ; izina ryawe ntiryari kuzasibangana, cyangwa se ngo ryibagirane imbere yanjye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

*ZABURI*

Zaburi ya 1, 1ab.2, 3,4.6

Inyik *Nyagasani, ugukurikira azatunga urumuri rw’ubugingo.*

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, Akirinda inzira y’abanyabyaha, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro!

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, Kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana, Uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda: bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga. Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane, naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.





**



*Isomo rya Kabiri*

**



*Ivangili*

*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo(Mt 11, 16-19)*

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati 16« Mbese ab’iki gihe nabagereranya na bande ? Bameze nk’abana bicaye ku bibuga, bagahamagara abandi 17bati “Twavugije umwironge maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!” 18Koko rero Yohani yaje atarya, atanywa, bati “Yahanzweho!” 19Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa bati “Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!” Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

03/03/2023

yo kuri uyu wa gatandatu; icya 1 –Igisibo – A -

Isomo rya mbere: Ivugururamategeko 26,16-19.
_____________________
16Uyu munsi Uhoraho Imana yawe akubwirije gukurikiza ayo mategeko n’iyo migenzo: ujye ubyitaho, ubikurikize n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose.
17Uyu munsi, dore watumye Uhoraho avuga yeruye ko azakubera Imana, ariko nawe ugakurikiza inzira ze wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye n’imigenzo ye, mbese ukajya wumvira ijwi rye. 18Uyu munsi kandi, Uhoraho na we yatumye uvuga weruye ko uzamubera umuryango w’ubukonde yihariye, nk’uko yabigusezeranyije, kandi ko uzakomeza amategeko ye yose. 19Icyo gihe rero azagukuza, agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe icyubahiro, n’ubwamamare n’ishema; bityo ubere Uhoraho Imana yawe umuryango mutagatifu, nk’uko yabigusezeranyije.

Zaburi 119(118),1-2.4-5.7-8.
______________________
1Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,
bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!
2Hahirwa abumvira ibyemezo bye,
bakamushakashaka babikuye ku mutima!

4Ni wowe witangarije amabwiriza,
ugira ngo bayakurikize ubutayahuga.
5Icyampa ngo inzira zanjye zihame,
kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!

7Nzagushimagiza n’umutima uboneye
maze kumenya amateka atunganye uciye.
8Ugushaka kwawe nzagukurikiza,
ntuzantererane bibaho.

Ivanjili: Matayo 5,43-48.
____________________
43Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe .’ 44Jyeweho ndababwira ngo ’Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’. 45Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. 46Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza? 47Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza? 48Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.

25/02/2023

Amasomo yo kuri uyu wa gatandatu, ukurikira uwa Gatatu w'ivu.

Isomo rya mbere : Izayi 58, 9b-14
________________
9bNiba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi,10ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu. 11Uhoraho azakuyobora ubudahwema, azaguhaze mu gihe cy’amapfa, amagufa yawe ayakomeze. Uzamera nk’ubusitani buvomererwa, cyangwa se nk’isoko idudubiza kandi ikagira amazi adakama. 12Uzubaka bundi bushya amatongo ya kera, usubukure imishinga yari iriho mbere, bazakwite «Umuzibabyuho, usibura amayira ngo abe nyabagendwa.»

13Niwirinda kwica isabato no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu, ukita isabato «Umunsi w’umunezero », umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro» ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora, wirinda guharanira inyungu zawe cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca, 14ni ho uzagira umunezero muri Uhoraho, maze nzakujyane mu igare hejuru y’imisozi y’isi, ngutungishe umunani wa Yakobo, umukurambere wawe. Ni byo rwose, uwo ni Uhoraho ubivuze.

Kuzirikana : Zab 86 (85) 11-2,3-4,5-6
________________________
Inyik/ Uhoraho, twereke inzira igana iwawe.

Uhoraho, tega amatwi unsubize,
kuko ndi umunyabyago w’umukene.
Undwaneho kuko nakuyobotse,
Wowe Mana yanjye, ukize umugaragu wawe ukwiringiye.

Nyagasani, ngirira imbabazi,
ni Wowe ntakira umunsi wose,
Shimisha umutima w’umugaragu wawe,
kuko ari wowe ndangamiye, Nyagasani.

Nyagasani wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe,
wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose;
utege amatwi wumve isengesho ryanjye,
uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira.

Ivanjili Ntagatifu : Luka 5,27-32
_____________________
Muri icyo gihe, 27Yezu arasohoka yitegereza umusoresha witwa Levi, wari wicaye mu biro bya gasutamo. Nuko aramubwira ati «Nkurikira.» 28Undi aherako ahaguruka, asiga byose aramukurikira. 29Nuko Levi amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumuzimanira. Kandi ku meza hamwe

Address

Nyamagabe
Gikongoro

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Roho nzima mu mubiri muzima posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Roho nzima mu mubiri muzima:

Shortcuts

Share

Category