20/03/2025
NTIBISANZWE - Umugabo w’Umunya-Peru w’imyaka 61 yabonetse ari muzima nyuma yo kumara iminsi 95 yaraburiwe irengero mu nyanja, guhera ku itariki 7 Ukuboza 2024.
Uwo mugabo witwa Maximo Napa, yatabawe n’ubwato bwari buri mu bikorwa by’uburobyi bisanzwe, bumusanga mu bilometero hafi 1,094 uvuye ku nkombe, ariko ameze nabi kuko yari afite ikibazo gikomeye cyo kubura amaraso n’amazi bihagije mu mubiri.
Ajya kubura, ngo yari mu bwato bwo kuroba na we, ajya mu nyanja ateganya kumara ibyumweru bibiri gusa aroba ubundi akagaruka, ariko ibibazo by’ikirere kimeze nabi byaje gutuma atakaza icyerekezo, bimunanira kongera kugaruka ku nkombe.
Ubuyobozi bwa Peru bwateguye ibikorwa by’ubutabazi bitandukanye mu rwego rwo kumushakisha, ariko akomeza kubura, none yabonetse nyuma y’amezi asaga atatu.
Kugira ngo ashobore gukomeza kubaho muri iyo Nyanja wenyine, Maximo Napa byamusaga kurya ibyo yabaga ashoboye kubona, nk’uko yabyivugiye, harimo inyenzi, inyoni, n’utunyamasyo.
Ku bijyanye no kunywa, ngo yanywaga amazi y’imvura yiretse ku bwato bwe, imvura itaba yaguye akicwa n’inyota kuko atashoboraga kunywa amazi y’inyanja.