16/11/2020
Nguyu Kayondo ka Mbanzabigwi bya Rwakagara rwa Gaga Ka Mutezintare ya Sesonga ya Makara wa Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi wa Gihanga.
Kayondo yari nyirarume w'Umwami Mutara III Rudahigwa. ni ukuvuga ko yari musaza w'Umugabekazi Nyiramavugo III Kankazi ariwe nyina w'Umwami Rudahigwa.
Kayondo yabayeho mu mpera z’ikinyejana cya 19 no mu ntangiriro z’icya 20.Kayondo yali yaragabiye Rudahigwa inka ariko nyuma aza kuzimunyaga kubera ko atumvikanaga n'umwami Musinga, Umwami yamuzizaga guhakirizwa ku babiligi agatanga amakuru yose y’ibibera n’ibivugirwa i bwami abazungu batabashije kumenya.
Uyu Kayondo yari yaranabwiye Rudahigwa nyuma yo kumunyaga ko niyima ingoma azimuka.gusa ntakamenye ko Rudahigwa azaba umwami w’u Rwanda
Nuko Kayondo ka Mbanzabigwi agiye kubona abona Rudahigwa yimye ingoma mu 1931.Maze arumirwa amera nk’ukubiswe n’inkuba!
Umwami Rudahigwa yamaze kwima ingoma noneho aza gucira amarenga Kayondo amwumvisha ko agiye kumuca. Bari mu gitaramo, ageze aho ati:"Kariya gahongo nakarashe kandi nagahamije!"
Undi ahita asobanukirwa, ati:"na ko kakiri umurindangwe kishe impongo nini, kandi nubu ntawuzi aho yaguye!" Ubwo yamucyuriraga ko n’ubwo yimye ingoma bwose, Se Yuhi V Musinga nawe bamuciriye ishyanga.
Uko yabivuze niko byagenze. umwami Mutara III Rudahigwa yaciye Kayondo amucira i Bugesera.umwami Rudahigwa amaze kumumenyesha ko amuciriye i Bugesera, Kayondo arahambira aragenda. Rudahigwa abonye Kayondo afashe urugendo, agiye ati" Uragiye Imbiligi?" yamwise Imbiligi kuko Kayondo yagambanaga n’Ababiligi. Yasaga n’umubwira ngo ngaho se ababiligi nibagire icyo bakumarira ndebe.undi nawe ati:"Ndagiye nk’urya na barya bagiye! na none Kayondo yongera gucyurira Rudahigwa Se Yuhi V Musinga waciriwe i Kamembe akajyana na bamwe mu muryango we.
Aho batuje Kayondo ni ahitwa ku Rukiramende i Nyamata. Hashize igihe Kayondo agezeyo, Mutara III Rudahigwa yagiye kumusura, ngo arebe ko yicujije. Rudahigwa ati:"Ni amahoro?" Undi, ati:"N’abari i Congo baracana ukaka koko?" ubwo arongera amucyurira Se Yuhi V Musinga.
Ariko ubwo Kayondo yarimo kurya ibijumba, umwami, ati: Mbese usigaye urya ibijumba?" Undi aramusubiza, ati:" Ntacyo bitwaye, n’amafi asigaye aribwa!". Arongera amucyurira Se Yuhi V Musinga usigaye atunzwe n’amafi yo mu kiyaga cya Kivu n’icya Tanganyika.
Hashize ikindi gihe, Mutara III Rudahigwa arongera ajya gusura Kayondo ngo arebe ko yicujije. Yasanze yicaye abaza imiheha, ati:"Kayondo ko wicaye, ntuhinge, ntunakore akazi k’abazungu nk’abandi, urabona amaherezo yawe ari ayahe?" Kayondo ati:"Ababyeyi bose ni bamwe, baravunika, ahubwo udukwikirire amasuka menshi, wenda andi uyohereze i Kamembe, kugirango abazatangirirayo tuzaturire ikivi rimwe i Nyanza!" ubwo arongeye amucyurira Se Yuhi V Musinga, amwumvisha ko uko amerewe ari nako Se Musinga amerewe. umwami Rudahigwa ntiyakoma,Arigendera.
Kayondo yari umuntu ugira ihinyu cyane. na Shefu Semugeshi wahoze atwara mu Bufundu rimwe yagiye kumusura ariko ajya kumusura atinze. Kayondo yitegereza Semugeshi maze aramubwira ati: Sha Nkubwize ukuri uzapfa uri imbwa! Iyo unaniwe kunsura, nibura ntuza no kushinyagurira?"
Ikindi gihe umwami Mutara III Rudahigwa asubira gusura Kayondo ngo arebe ko yicujije. Umwami akigera ku irembo, abantu bamubonye barashiguka, baraza, bakoma yombi, baramuramutsa. Ahagararana nabo abaganiriza. Aza kubona Kayondo aho yicaye aho mu rugo ati'' Mbe Kayondo wowe ko utaza kundamutsa?" Undi ati'' Waranyicaje mpagurutse utabimereye uruhushya naba ncumuye!" umwami Rudahigwa ntiyaba akinjiye mu rugo rwe. Yisubirira mu modoka ye arigendera.
Mbere yo kwitegura kubatizwa, umwami Rudahigwa yagiriwe inama n’abantu benshi ko akwiye kuzabababarira Kayondo kuko mu Bukirisitu nta nzika zirangwamo. Rudahigwa arabyemera,ariko akababazwa n’uko Kayondo ka Mbanzabigwi ari urutare rutajya rwicuza. gusa amaze kubatizwa yaramutumiye, aramubwira ati" Kubera ko ubu nabaye nanjye umukirisitu, nguhaye umuriro" (Guha umuntu umuriro mu Kinyarwanda ni ukumukomorera cg kumuha imbabazi) Kayondo ati"Ashwi da! Wabatijwe ngo ubone ijuru, none umuriro ni jyewe uwuhariye?" nuko Kayondo aba yanze imbabazi. Mutara III Rudahigwa aramusubiza ati"Nawuguhaye rwose kandi iyo mpaye umuntu imbabazi mba nzimuhaye bivuye ku mutima. Kuva ubu uzongere wibere aho ushaka hose mu Rwanda!"
Inkuru irakwira mu Rwanda hose ko Kayondo yanze imbabazi z’umwami. Inshuti n’abavandimwe baramutera, bati"Rekera aho gukabya no kwigomeka! Umwami ararengana, umwanganyi ni wowe!". Hagati aho Mutara III Rudahigwa yari yaragabiye umuhungu wa Kayondo witwaga Rutaremara maze amugabira Busanza yose n’ubusanzwe yatwarwaga na Se Kayondo. Kubera ko Kayondo yari yarakomorewe atuma ku muhungu we Rutaremara ko azaza kumusura akanamushimagiza ko yagabanye Busanza. Rutaremara nawe amutumaho ati"Urakagaruka neza mu Busanza. Ariko wakaza wakagira, uzave mu Busanza ujya gushimira umwami Rudahigwa waguhaye umuriro. Izo nzangano zawe na Yuhi V Musinga uzazifashe hasi.
Ni gutyo Kayondo ka Mbanzabigwi yisubiyeho, ajya gushimira Mutara III Rudahigwa, aherekejwe n’umuhungu we Rutaremara, n’inshuti ze n’abavandimwe kandi bamushyiriye n’amaturo menshi maze umwami amubwira ko yamubabariye kuva kera🙏🏾
Uyu Kayondo niwe kandi umwami Rudahigwa yirahiraga, ati :"Mba ndoga Karoli (izina ry'irikristu rya Kayondo)! "rimwe umugabo witwaga Ruburika yamubajije niba iyo ndahiro irimo ukuri. Umwami ati:Mba ndahiza ukuri nta buryarya kuko Kayondo yangiriye neza igihe yanyagaga jye na Mama aduhora ubusa, Yarakoze kuko byanyigishije kumenya ubwenge no kwitoza kuruha nkiri muto"
Ngayo nguko